Uko wahagera

Mugabe Wahoze ari Perezida wa Zimbabwe Yatabarutse


Robert Mugabe yahoze ari perezida wa Zimbabwe mu kiganiro n'abanyamakuru ku kirimba ciwe cataziriwe "Blue Roof" i Harare, Zimbabwe, Kw'itariki 29/07/2018.
Robert Mugabe yahoze ari perezida wa Zimbabwe mu kiganiro n'abanyamakuru ku kirimba ciwe cataziriwe "Blue Roof" i Harare, Zimbabwe, Kw'itariki 29/07/2018.

Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe yitabye Imana.

Emmerson Mnangagwa, Perezida uri ku buyobozi, ku rubuga rwe rwa twitter niho yatangarije urupfu rw’uwo yasimbuye.

Mugabe wari ufite imyaka 95 y’amavuko, yayoboye Zimbabwe imyaka 35. Yatangiye mu 1980 ubwo Zimbabwe yahabwaga ubwigenge n’igihugu cy’Ubwongereza. Yatanze ubutegetsi ku gitutu cy’igisirikare mu mwaka wa 2017. Mugabe yabanje gushimwa nk’intwaro yabohoje igihugu cye.

Nyamara uko imyaka yagiye ishira, akenshi yanenzwe kubera ihohotera ry’ikiremwa muntu harimo gukubita, iyica rubozo no kwica abanyepolitiki batavugaga rumwe.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byafatiye ibihano Mugabe n’abo bari bafatanyije nyuma y’uko batangiye kwambura abazungu ibikingi byabo mu 2000. Umusaruro wavaga mu buhinzi hamwe n’ubukungu bwa Zimbabwe, byaraguye, ubwo ubutaka bwahabwaga abirabura batari bafite uburambe mu buhinzi bwaguye.

Kunengwa byarushijeho gufata intera mu 2008, nyuma y’uko ifaranga rya Zimbabwe ritaye agaciro bikabije, bigatuma igihugu kireka gukoresha ifaranga ryacyo “Idorali rya Zimbabwe”.

Ishyaka rya ANC muri Afurika y’Epfo, ryasohoye itangazo ry’akababaro kw’itabaruka rya Mugabe rigira riti: “yitabye Imana yaritangiye ubuzima bwe bwose gukorera igihugu n’abagituye”.

Itangazo rikomeza rivuga ko Mugabe yahinduye Afurika, nyuma yo guhura n’ingaruka z’ubukoloni, ko yakoze ku buryo igihugu cye gifata umwanya uboneye mu ruhando rw’amahanga “cyifatira icyerekezo gihamye”.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG