Uko wahagera

Mu Rwanda Leta Isabwa Gukemura Ikibazo cy'Ikena ry'Ibifungurwa Bikwiye mu Mashure.


Abaguzi mu Rwanda
Abaguzi mu Rwanda

Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, ryatumye amashuri mu Rwanda atabasha kubonera abanyeshuri ibiryo bihagije ku bwinshi no mu bwiza.

Ishuri ryigisha abana bafite ibibazo byo mu mutwe HVP Gatagara, ishami riri I Gikondo mu mujyi wa Kigali, ryo rirasaba Leta kurishyiriraho umwihariko kuko barera abana bakenera umwihariko uruta uw’abandi.

Muri ibi bihe hakomeje kugaragara izamuka ry’ibiciro ku masoko hirya no hino mu gihugu. Abahinzi bakunze kugaragaza ko ibihe by’izuba banyuzemo ariyo nyirabayazana yo kurumbya imyaka bigatuma na mike iboneka ku masoko ihenda.

Aba bahinzi ni abo ku karere ka nyagatare mu ntara y’ iburasirazuba, bagaragaza ko bamaze igihe bahinga ariko bakarumbya.

N’ubwo Leta yari yashyizeho ibiciro bishya ku biribwa birimo umuceri,ibirayi ndetse n’ifu y’ibigori, henshi ibi biribwa biracyari hejuru.

Guhera mu kwezi kwa Kane Leta yafashe icyemezo cyo kugabanya ibiciro ku biribwa cyane cyane ibikoreshwa na benshi birimo ibirayi, umuceri ndetse n’ifu y’ibigori. Ibiciro bishya by’umuceli Leta yavugaga ko bitagomba kurenga ikiro cy’umuceri wa kigori ni amafranga 820, umuceri w’intete ndende ni 850 naho basomati ni 1,455. Ariko kugeza ubu, ku’isoko usanga umuceri ugura make uri ku mafaranga 1,200, naho uhenze ugera ku bihumbi 2,000 ku kiro kimwe.

Leta kandi yari yasabye ko ikilo cy’ibirayi bya Kinigi cyashyizwe ku mafranga 460 mu gihe kuri ubu mu masoko ya hano mu mujyi wa Kigali ikiro cy’ibirayi bya Kinigi kigeze hafi ku mafranga 700.

Ku ruhande rw’ibigo by’amashuri bisabwa kugaburira abana bose, abayobozi b’amashuri baravuga ko iri zamuka ry’ibiciro ryagabanije ubwinshi ndetse n’ubwiza bw’amafunguro ahabwa abanyeshuri.

Aba bayobozi bagaragaza ko kuri ubu badashobora kubonera abanyeshuri ibikomoka ku matungo nk’inyama ndetse usanga hari n’abatabasha kubona imboga. Abayobora ibigo by’amashuri bavuga ko ikibazo kibagoye gishingiye ku buke bw’amafaranga buri munyeshuri agenerwa.

Ku banyeshuri bo mu mashuri abanza bafatira amafunguro ku mashuri sa sita, Leta igenera buri mwana amafaranga 135 buri munsi, umubyeyi we agatanga 975 mu gihembwe.

N’ubwo abayobozi b’ibigo batangaza ko kubonera amafunguro ahagije abanyeshuri bose ari ikibazo, abafite ibigo by’abana babana n’ubumuga bo bagaragaza ko izamuka ry’ibiciro ku masoko iyo rihuye n’umwihariko w’abana barera, ikibazo kirushaho kugorana.

Abarezi bavuganye n’Ijwi ry’Amerika, bagaragaza ko umwana wo mu mashuri abanza Leta imutangira amafaranga 135 amufasha kubona ifunguro rya sa sita, umubyeyi agasabwa gutanga amafaranga 16, ku munsi wabiteranya umwana akaba agenerwa amafaranga 151 ku munsi.

Ibi biciro biri hejuru bigaragara cyane mu mugi wa Kigali ariko no mu bice by’icyaro abaturage bagaragaza ko ibiciro byazamutse ku biribwa bimwe na bimwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG