Uko wahagera

Mu Rwanda Havutse Itorerero Abayoboke Babana Mu Nzu Imwe


Mu Rwanda havutse itorero ridasanzwe aho abayoboke baryo bose babana mu nzu imwe bagasangirira hamwe nk’umuryango umwe.

Itorero ryitwa "Abigishwa ba Yesu" rifite umwihariko wo kubana bose nk’uko intumwa za Yezu zabanaga mu gihe cyo hambere.

Iri torero rikorera mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, ari na ho batuye bose nk’umuryango umwe.

Abayoboke baryo bagiye basiga imiryango yabo baza kwihuriza hamwe.

Buri wese yakomeje umurimo wari usanzwe umutunze, ariko ibyo asaruye akabishyira hamwe n’ibyo abandi bazanye bikabatungira hamwe.

Waba ugira icyo uzana cyangwa ntacyo ufite mwese mubaho kimwe.

Pasteur Rukungo Bartelemy, umushumba w’iri torero avuga ko itorero ryabo risenga nk’abandi, gusa bakagira itandukaniro ryo kubana bose nk’uko intumwa za Yezu zabanaga.

Uyu mushumba asobanura ko icyo bagamije ari kwerekana ko urukundo Kristo yigishije mu bantu rushoboka abantu bose bakabana nta rwikekwe.

Iri torero ribaho nk’uko umuryango usanzwe ubaho, ugize icyo akenera akagihabwa.

Nubwo abagize iri torero baretse byose bagahitamo kubana bavuga ko bitaboroheye kuko benshi batumva ukuntu umuntu ahagarika byose agasiga umuryango we w’amaraso, akajya kubana n’abo atazi ngo nuko bahuje ukwemera.

kugeza ubu abagize iri torero bavuga ko nta muntu ugira ibye byose babihuriza hamwe, ariko ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bubasaba gukora bakurikije amategeko, kugirango batazagirana amakimbirane.

Iri torero rivuga ko rimaze kugira abayoboke bagera kuri 50, ni bake ugereranyije n’igihe bamaze batangiye, ariko Pasteur Rukundo uriyobora, avuga ko ikibazo cyo kubana aricyo kinaniza benshi.

Inkuru yateguwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:47 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG