Uko wahagera

Mu Rwanda Benshi Baraye Bishe Amabwiriza yo Kwirinda Covid 19


Ikipe y'umupira w'amaguru y'igihugu cya Togo yaraye itsinzwe n'iyu Rwanda
Ikipe y'umupira w'amaguru y'igihugu cya Togo yaraye itsinzwe n'iyu Rwanda

Abantu benshi biroshye mu mihanda kwishimira intsinzi y'ikipe y'u Rwanda mu mikino ya CHAN

Abakora mu nzego zishinzwe iby’ubuzima mu Rwanda baragaragaza impungenge ko abandura icyorezo COVID-19 bashobora kwiyongera mu gihe abaturarwanda bakomeza kudohoka ku ngamba zo kwirinda.

Ibyo barabishingira ku byaraye bibaye mu mpande zitandukanye z’igihugu nyuma y’aho u Rwanda rutsindiye Togo mu marushanwa ya Chan abera mu gihugu cya Cameruni. Byateye abatari bake guhita birara mu mihanda bishimira insinzi batitaye ku ngamba zo kwirinda icyorezo.

Byageze n’aho inzego z’umutekano zibura icyo zibikoraho kuko ahubwo bamwe basabaga gufungura amastade bakarara babyina bishimira insinzi.

Ibyo guhana intera kwambara udupfukamunwa n’ibindi byasaba n’ibitabareba.

Kugeza no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu hari abari bagifite amavunane. Bakavuga ko ari insinzi babonye ibatunguye bataherukaga kwishima.

Abishimira insinzi y’ikipe y’igihugu Amavubi bakavuga ko muri rusange batirengagije ko icyorezo COVID-19 gihari kandi cyanabagiraho ingaruka. Ku rundi ruhande, mu magambo yabo ngo ‘ibyishimo bihenda kandi ntibaherukaga kwishima’.

Kubatagiye mu mihanda na bo bakurikiraniraga hafi ibyabaga bakemeza koko ko uku kwirara mu mihanda ku babikoze byari bifite ishingiro.

Kubera ibyabaye bashingiye no ku mibare y’abandura icyorezo COVID-19 imaze iminsi izamuka cyane mu ntangiro z’uyu mwaka abashinzwe guhangana n’iki cyorezo bafite impungenge ko ubwandu bushobora kurushaho kwiyongera.

Abakozi b'inzego zishinzwe iby'ubuzima barasaba ko abishimira insinzi muri ibi bihe n’abakora ibindi bitemewe bagombye mbere na mbere kuzirikana ingamba zo kwirinda iki cyorezo gikomeje kuyogoza abatuye isi.

Ibi biriho mu gihe imibare yatanzwe n’inzego z’ubuzima kuri uyu wa Kabiri ku banduye COVID-19 bashya bigaragara ko nta kindi gihe yigeze igaragara kuva iki cyorezo cyakwaduka ku butaka bw’u Rwanda. Ku munsi umwe gusa habaruwe abantu 574 mu gihugu hose, mu mujyi wa Kigali honyine hari 440. Inzego z’ubuzima zigasobanura ko umujyi wa Kigali ufite umwihariko bitewe n’ubucucike bw’abawutuye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG