Uko wahagera

Mu Rwanda, Abaminisitiri Bashya Barahiye


Bose barahiriye imbere ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu rulimi rw’I Kinyarwanda, uretse Dr Binagwaho Agnes w’ubuzima, warahiye mu Cyongereza.

Uwatunguranye ni Dr Nzahabwanimana Alexis utari wigeze atangazwa ubwo guverinoma yahindurwaga mu Rwanda mu cyumweru gishize. Yamenyekanye kuya 10 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2010, mu irahira ry’abaminisitiri bashya batandatu binjijwe muri guverinoma. Yarahiye nk’ umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu. Uwo mwanya yahawe na wo ntiwabagaho muri guverinoma.

Uretse Dr Nzahabwanimana, abaminisitiri bashya uko ari batandatu bose barahiye. Abo ni Kanimba Francois w’ubucuruzi, Albert Nsengiyumva w’ibikorwa remezo, Aloysie Inyumba w’uburinganire, Habumuremyi Pierre Damien w’uburezi na Tugireyezu Venantie wo muri Perezidansi ya Repubulika.

Harahiye kandi Nyatanyi Christine, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza. Uyu n’ubwo asanzwe muri guverinoma, ntabwo yari yarahiye mbere hamwe n’abandi kubera impamvu z’uburwayi.

Bose barahiriye imbere ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu rulimi rw’I Kinyarwanda, uretse Dr Binagwaho Agnes w’ubuzima, warahiye mu Cyongereza. Bwana Kagame yabibukije ko inshingano bahawe zikomeye, kandi ko zisaba imbaraga kurusha uko babyumva n’uko babihemberwa.

XS
SM
MD
LG