Uko wahagera

Mu Rwanda, Abakekwaho kuba mu Ngabo z'Umwami Binjijwe Gereza


Abagabo batanu n’umugore umwe ufunganwe n’umwana muto cyane , basomewe icyemezo cyibafunga by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Abagabo batanu n’umugore umwe ufunganwe n’umwana muto cyane , basomewe icyemezo cyibafunga by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho gukora ibyaha ubushinjacyaha bubakurikiranyeho. Ibyo byaha ni uguhungabanya umudendezo w’igihugu, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukora ibikorwa by’iterabwoba, kubitera inkunga no kubishishikariza.

Urukiko rwagaragaje ko byo bikorwa babiteguraga bitwikiriye umutwe wa gisirikare witwa « Imenagitero », wakoranga n’umwami. Urukiko rwasanze baramutse bafunguwe batoroka bagasanga bagenzi babo bakoranaga basize mu mashyamba ya Kongo.

Aba bagabo 6 bacyekwaho ibikorwa by’iterabwo bafashwe bakurikira andi matsinda atandukanye y’abantu yagiye afatwa nayo akekwaho ibyo bikorwa. Bose uko ari 6 bemera ibyaha ubushinjacyaha bubakurikiranyeho.

Umwe muri aba 6 yabajije umucamanza uko bizagenda igihe cy’iminsi 30 basabiwe nikirangira mu kwezi kwa 8 abacamanza bari mu kiruhuko. Umucamanza yabasubije ko ibyo bireba ubushinjacyaha.

XS
SM
MD
LG