Uko wahagera

Mu Rwada Depite Yirukanwe mu Nteko Ishinga Amategeko


Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite yirukanye depite Ashinzuwera Dumas Alexandre, ukomoka mu ishyaka PSP

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite yirukanye depite Ashinzuwera Dumas Alexandre, ukomoka mu ishyaka PSP. Inteko yatangaje ko yazize imyitwarire mibi no kuba akurikiranwa mu butabera. Ishyaka PSP akomokamo, ni rimwe mu mashyaka agira umudepite umwe rukumbi mu mutwe w’abadepite abikesha kwiyomeka kuri FPR inkotanyi .

Depite Ashinzuwera, niyo ntumwa ya rubanda ya mbere yirukanwe muri iyo nteko izize imyitwarire mibi no gukurikiranwa n’ubutabera icyaha kitaramuhama k’uburyo budasubirwaho. Abandi badepite bagiye bagira ibibazo nk’ibi banakekwaho kugira uruhare muri jenoside, icyaha gikomeye kurusha ibindi ku isi, ntabwo inteko yigize ibirukana.

Depite Ashinzuwera yinjiye mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite mu mwaka wa 2008, ku rutonde rw’abadepite batanzwe n’umutwe wa FPR inkotanyi. Yagiranye ibibazo bya mbere n’ubutabera, anakurwaho ubudahangarwa mu kwezi kwa 2 mu mwaka wa 2011, azira gukubita no gukomeretsa murumuna we.

Yirukanwe mu nteko ishinga amategeko mu gihe yari yararekuwe by’agateganyo n’urukiko, kandi n’urubanza rwe rutaraburanishwa mu mizi.

XS
SM
MD
LG