Uko wahagera

Mu ntara ya Makamba abaturage bakomeje guhunga


Abaturage bakomeje guhunga ku mpamvu zitandukanye zirimo, amabwire n’ubwoba mu ntara ntara ya Makamba ihana urubibi na Tanzaniya

Mugihe abarundi bamwe bahunguka, abo mu ntara ya Kazirabageni baracyahunga.

Abatuye Muheka, bavuga ko nta rusaku rw’amasasu bumva muri iyi minsi. Impamvu batanga zituma abantu bahunga zirimo, ibyo babwirwa n’abandi kuri telefoni, kubona abahunga bagashya ubwoba nabo bagahungana n’imiryango.

Abandi ngo babwirwa ko bari ku malisiti y’abashakishwa bagahita bahunga. Undi ubabonye bahunze nawe agahita ahunga.

Abaturage bo ku mutumba wa Muheka baganiriye n’Ijwi ry’Amerika bavuga ko n’abatarahunga, baryamiye amajanja.

Igipolisi cyo gihakana ayo malisiti kandi kigasaba ababa bumva badafite umutekano kikabahumuriza.

Ni inkuru ya mugenzi wacu Fidelite Ishatse.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:29 0:00

XS
SM
MD
LG