Uko wahagera

Mu myaka itanu iri imbere, ikoranabuhanga rizaba rikora ibitangaza ubu twakwita inzozi


Mu myaka itanu iri imbere, ikoranabuhanga rizaba rikora ibitangaza ubu twakwita inzozi
Mu myaka itanu iri imbere, ikoranabuhanga rizaba rikora ibitangaza ubu twakwita inzozi

Hashize imyaka itandatu abashakashatsi b’ikigo kabuhariwe mu ikorabuhanga cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika cyitwa IBM batangiye gutangaza buri mwaka ibintu bitanu bishya bishobora guhindura ubuzima bw’abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi. Muri uku kwezi batangaje ko muri iyi myaka itanu iri imbere tuzaba tumaze kugera ku rwego rwo kwibyaza amashanyarazi ubwacu.

Ikindi: tuzaba tudagikenera ya magambo y’ibanga ryacu bwite dukoresha iyo dushaka gusoma cyangwa kwandika amabaruwa ya e-mail. N’izindi mashini nyinshi zinyuranye zizaba zikoreshwa n’ubwonko bwacu tutiriwe tuzikoraho. Tuzajya dukoresha ibintu by’umwimerere buri muntu wese yihariye bita biometrics mu cyongereza, cyangwa igitekerezo cyonyine gusa. Indimi nazo ntizizongera kuba bariyeri: telephone zigendanwa zizajya zidusemurira ubwazo igihe turimo tuvugana n’uwo tudahuje urulimi.

Ibintu bishyashya mu ikoranabuhanga IBM yavuze byose ko bizabaho si ko byagenze. Ariko hari n’ibyabayeho koko. Igikuru, nk’uko IBM ibisobanura, ni uko bene ibyo bitekerezo bishya bikangurira abashakashatsi gukora uko bashoboye kose kugirango ibintu byinshi bishobora kutworohereza ubuzima bive mu nzozi bibe impamo mu buzima bwacu bwa buri munsi.

XS
SM
MD
LG