Uko wahagera

Abafaransa Barishisha Urukingo rwa Covid 19


Mu gihe Ubufaransa bwiteguye gutangiza inkingo rwa COVID-19, amaperereza agaragaza ko abantu benshi batiteguye gufata urwo rukingo.  

Abayobozi b’Ubufaransa biteguye gutangira gusuzuma muri iki cyumweru, uko urukingo ruzatangwa, cyakora Abafaransa ntibashira amakenga urwo rukingo.

Ubufaransa buri mu bihugu byo ku mugabane w’Ubulayi byibasiwe cyane n’icyorezo cya COVID-19 aho bantu barenga 50 000 bishwe n’iyo virusi. Nko mu bindi bice by’isi, Ubufaransa bufite icyizere cyinshi ko urukingo ruzatsinda iyo virusi, bigatuma abantu basubira mu buzima busanzwe. Gahunda yo gutanga urwo rukingo mu gihugu cy’Ubufaransa, biteganyijwe ko izatangira mu mpera z’ukwezi gutaha kwa 12. Bazahera ku bageze mu za bukuru, abari mu bigo by’abasaza n’abakozi bo mu buvuzi.

Mw’ijambo yagejeje ku banyagihugu, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko komite y’abahanga izakurikirana uko izo nkingo zitangwa, hamwe n’itsinda ry’abaturage rizashyirwaho, kugira ngo na bo babigiremo uruhare. Yavuze ko itangwa ry’urukingo rwa COVID-19 rigomba kubera ahabona, mu mucyo kandi ko amakuru agomba gusangirwa, ku bizwi n’ibitazwi. Perezida Macron yabishimangiye, anasubiramo ko urwo rukingo atari itegeko mu Bufaransa.

Guverinema ifite impungenge ko miliyoni z’Abafaransa bazanga guterwa urushinge rwo kubarinda virusi ya corona bitewe n’uko ukutarushira amakenga byiyongera mu gihugu. Mirongo itanu kw’ijana by’Abafaransa babajijwe, bavuze ko batazarufata nk’uko byagaragajwe n’ikigo IFO cyatangaje ejo ku cyumweru ibyavuye mw’iperereza. Minisitiri w’intebe, Jean Castex, aherutse kuvuga ko afite ubwoba ko abafaransa benshi batazakingirwa.

Jean Paul Stahl, umuganga w’umufaransa ushinzwe indwara zandura, avuga ko atewe impungenge n’imibare. Uwo muganga akaba n’umwigisha, asobanura ko abantu bahuriye ku mpungenge z’ingaruka izo nkingo. Avuga ko hari n’abatabishira amakenga, babona uru rukingo nk’igikoresho cyangwa guverinoma. Stahl avuga ko kuri ubu, muri sosiyeti zacu, abaturage badafitiye icyizere abategetsi, bagenda biyongera--mu bijyanye na politiki, siyansi n’ibindi.

Ubufaransa bwateganyije ingengo y’imali irenga miliyari imwe na miliyoni magana arindwi z’amadoli yo kugura inkingo mu mwaka utaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG