Uko wahagera

Moscow: Imyigaragambyo Ikomeye y’Abatavuga Rumwe n’Ubutegetsi


Abantu babarirwa mu bihumbi bahuriye i Moscow mu murwa mukuru w’Uburusiya kwigaragambiriza ihezwa rya bamwe mu bakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi mu matora y’abayobozi b’imigi.

Iyi myigaragambyo yabereye i Moscow niyo yitabiriwe n’abantu benshi kuva Vladimir Putin yongeye gutorwa mu mwaka wa 2012. Mu yindi migi naho habaye imyigaragambyo.

The White Counter, umuryango utegamiye kuri leta ukurikiranira hafi iby’iyo myigaragambyo uravuga ko abantu bagera ku 50,000 bari bayitabiriye mu mugi wa Moscow. Abo baruta umubare w’abapolisi bari muri uwo mugi kuko babarirwa mu 20,000 gusa.

OVD-Info, irindi tsinda rikurikirana amakuru y’imyigaragambyo ryavuze ko hari abatawe muri yombi mu mugi wa Moscow n’ahandi nko mu migi ya St. Petersburg na Roston-on-Don.

Umwe mu bakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi Lyubov Sobol, n’umwe mu batawe muri yombi mu biro bye i Moscow. Yarimo yandika ku rubuga nkoranyambaga atanga amakuru ku bamushyigikiye mbere gato y’uko imyigaragambyo itangira.

Amashusho yagaragaye ku rubuga rwe rwa Twitter yerekanye abapolisi binjira ku gahato mu biro bye babwira abanyamakuru bari bahari guhagarara baringaniye n’urukuta bakabika telephone zabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG