Uko wahagera

Misiri Yemereye Libiya Amafaranga yo Gutegura Amatora ya Prezida


Prezida wa Misiri Abdel Fattah Al-Sisi
Prezida wa Misiri Abdel Fattah Al-Sisi

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, yemereye Libiya inkunga yo gutegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi kwa 12 uyu mwaka. Ni nyuma y’ibiganiro yagiranye na ministiri w’intebe w’agateganyo w’icyo gihugu.

Uwo mubonano na ministiri w’intebe w’agateganyo Abdulhamid Dbeibah, ubaye nyuma y’iminsi mike na none abonanye na Khalifa Haftar, umwe mu banyepolitike bakomeye cyane muri Libiya muri iki gihe.

Perezida al-Sisi yabagaragarije akamaro k’amatora ataha mu gufasha kubahiriza ibyifuzo by’Abanyalibiya. Kuri uyu wa Kabili ushize, umujyanama muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika Derek Chollet nawe yari i Tripoli aho yagaragaje ko icyo gihugu gifite amahirwe yo guhindura amateka yacyo ya vuba yaranzwe n’intambara n’ubushyamirane bakubaka igihugu gishya gitanga icyizere kuri buri wese.

Uyu mwaka muri Libiya hashyizweho leta y’inzibacyuho igomba gutegura amatora y’abadepite n’ay’umukuru w’igihugu ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa 12. Jenerali Haftar, wabaye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika igihe kinini nyuma yasubiye muri Libiya kuyobora inyeshyamba zigaruriye igice kinini cy’igihugu. Ari mu bavugwa ko bashobora kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Bivugwa kandi ko ashyigikiwe na Misiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG