Uko wahagera

Misiri na Sudani Binenga Etiyopiya ku Kibazo c'Amatati y'Amazi


Misiri na Sudani byanenze Etiyopiya mbere yo gutangira ikindi cyiciro cy’ibigarniro ku bijyanye n’amazi azakoreshwa mu mushinga w’urugomero The Grand Ethiopian Renaisance.

Sudani na Misiri, bifite ubwoba ko uwo mushinga wa miliyari eshanu z’amadolari w’urugomero ruzatanga ingufu z’amashanyarazi, ushobora kuzatuma ibi bihugu bibura amazi. Hafi 90 kw’ijana bya miliyoni 100 z’abaturage ba Misiri bakuraho amazi meza mu ruzi rwa Blue Nile rwohereza amazi mu rwa Nile.

Imyaka iri hafi kuba icumi imishyikirano ibyo bihugu bigirana na Etiyopiya ntacyo igeraho mu bijyanye no kuzuza amazi mu rugomero no kurukoresha ku buryo Misiri itagira ikibazo cy’amazi gisanzwe kitayoroheye.

Etiyopiya ivuga ko ikeneye urwo rugomero kugira ngo ibonere abaturage bayo umuriro w’amashanyarazi, yavuze ko yabashije kugera ku ntego y’umwaka wa mbere, yo kwuzuzamo amazi, ibikesheje imvura nyinshi yavuye.

Misiri na Sudani byumvikanishije impungenge ku bijyanye n’ibyo babona ko Etiyopiya ititaye ku byo bayibwira. Ibyo bikaba bidatuma inama igenda neza kandi bikabyutsa n’ibibazo byerekeye uburyo imishyikirano izashoboka kandi ikagera ku mwanzuro ntawe ubangamiwe nk’uko bivugwa mw’itangazo rya minisiteri ishinzwe kuyobora amazi ya Misiri.

Mu bibazo bifite umwanya munini mu biganiro biyobowe n’UMuryango w’Afurika yunze ubumwe, harimo uburyo ugomero ruzakora mu myaka imvura izaba yaragabanutse. Haranasuzumwa niba amasezerano n’uburyo impaka zizakemurwa byagombye kugenerwa uko uruhande rutazubahiriza ibyumvikanyweho rwazabihanirwa.

Urugomero The Grand Ethiopian Renaisance, rurubakwa ku bilometero 15, uvuye ku mupaka wa Sudani ku mugezi wa Blue Nile, usuka amazi mu ruzi rwa Nile nyuma yo guhura n’umugezi wa White Nile muri Sudani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG