Uko wahagera

Misiri iritegura kamarampaka kw’itegeko nshinga


Umwe mu banyagihugu bo muri Misiri mu matora yo mu 2018

Guhera ejo ku wa gatandatu, igihugu cya Misiri kizatangiza iminsi itatatu y’itora rya Kamarampaka kw’iteko nshinga rivuguruye, rishobora kuzatuma perezida Abdel-Fattah el-Sissi aguma ku butegetsi kuzageza mu 2030.

Iryo tora ritangajwe nyuma y’uko inteko ishinga amategeko, yemeje ingingo zahinduwe muri iryo tegeko. Zitowe, byazanongera uruhare rw’igisilikare. Abanyamisiri bari mu mahanga baratora kuri uyu wa gatanu.

Cyakora hari impungenge ko ibyahinduwe mw’itegeko nshinga, bishobora kuzaniga ubwisanzure mu misiri.

El- Sissi ari ku butegetsi kuva mu 2013, ubwo coup d’etat ya gisilikare yahirikaga perezida wari watowe Mohammed Morsi. Nyuma hakurikiye imyigaragambyo yarwanyaga ubuyobozi bwa kiyisilamu. Manda ya perezida El-Sissi, yagezaga mu mwaka w’2022.

Itegeko nshinga rivuguruye ryatowe n’iteko ishingamategeko, yiganjemo abashyigikiye el-Sissi, rishobora kuzongera manda ye, riyikure kuri ine ijye kuri itandatu.

Ryanamuha uburenganzira bwo kwiyamamariza indi manda y’imyaka itandatu yamugeza mu 2024.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko iryo tegeko nshinga, rivuguruye, riramutse ritowe muri kamarampaka, byatuma icyo bita igitugu cy’ubuyobozi bwa el-Sissi, kiba cyemewe n’amategeko. Bagasaba rubanda kutazaritora.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG