Mu Misiri abana bafite ubumuga bwo kutumva bahura n'ibibazo byo kwiga kuko abenshi baturuka mu miryango y'abakene mu byaro biri kure y'umurwa mukuru Cairo.
Abahanga bavuga ko mu baturage miliyoni 100 batuye Misiri, hafi miliyoni eshanu muri bo bafite ubumuga bwo kutumva. Ku ruhande rumwe biterwa n'ubushyingiranwe hagati y'abafitanye isano ya bugufi.
Nubwo bahorana akanyamuneza n'ishyaka, abana bafite ubumuga bwo kutumva mu Misiri ndetse n'imiryango ibafasha kwiga bahura n'ibibazo bikomeye byo kubona inyigisho zikwiriye.
Clair Malik, ni umurezi wubatse ishuli ry'abafite ubumuga bwo kutumva muri Diyosezi Episcopale ya Misiri mu 1982. Avuga ko iryo shuli ritakira gusa abana bafite ubumuga bwo kutumva ahubwo rinakorana n'ababyeyi babo, abenshi bakomoka mu byaro kandi batize. Avuga ko iryo shuli rigerageza kubigisha imvugo y'amarenga kugira ngo bashobore kuvugana n'abana babo.
Malik, wize muri kaminuza ya Gallaudet i Washington yakira abafite ubumuga bwo kutumva nubwo we ntabwo afite, avuga ko kwigisha abafite bene ubwo bumuga byateye imbere mu myaka mike ishize.
Avuga ko Misiri ubu ifite abasemuzi b'ururimi rw'amarenga kuri televiziyo ya leta no muri kaminuza byibuze imwe.
Facebook Forum