Uko wahagera

Misile za Koreya ya Ruguru mu Kanama ka ONU k'Umutekano


Misile iri mu ziherutse Kugeragezwa na Koreya ya ruguru
Misile iri mu ziherutse Kugeragezwa na Koreya ya ruguru

Inteko y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi iraterana byihutirwa uyu munsi kugirango yige ku kibazo cy'ibisasu bya misile bishya bya Koreya ya Ruguru.

Inama iraterana mu muhezo ku gicamunsi cy'i New York (mu ijoro mu Burundi no mu Rwanda). Yasabwe na Leta zunze ubumwe z'Amerika, Ubwongereza n'Ubufaransa, ibihugu bitatu bifite icyicaro gihoraho mu nteko y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi.

Koreya ya Ruguru yari imaze gutangaza uyu munsi ko yakoze igerageza ryatunganye rya misile irasa kure cyane iturutse mu cyoganyanja (sous-marin) ejo kuwa kabiri, bityo yerekana ko irimo yigwizaho intwaro zikaze.

Dmitry Polyanskiy, ambasaderi wungirije w'Uburusiya nabwo bufite icyicaro gihoraho mu nteko, yatangaje ko ibyiza ari "ukwitonda, bakabanza bagashakisha amakuru ahamye kuri misile ya Koreya ya Ruguru." Kuri we, ishobora kuba yaturutse aho ari ho hose. Ati: "Ibyo tuzi ni ibivugwa n'ibinyamakuru kandi zimbyizera."

Naho Zhang Jun, ambasaderi w'Ubushinwa nabwo bufite icyicaro gihoraho mu nteko, yirinze kugira icyo atangaza. Igihugu cye gikunze guhora gishyigikira Koreya ya Ruguru.

Ejo, Koreya ya Ruguru imaze kurasa misile yayo nshyashya, minisitiri w'intebe w'Ubuyapani, Fumio Kishida, yatangaje ko iki gisasu cyaguye mu mazi y'Inyanja y'Ubuyapani. Kuri we, Koreya ya Ruguru yasuzuguye ibihano Umuryango w'Abibumbye wayifatiye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG