Uko wahagera

Ministri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ubuholandi Yeguye


Halbe Zijlstra, yahoze ari Ministri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ubuholandi Yeguye

Ministiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubuholandi yeguye ku mirimo ye nyuma yo kwemera ko yabeshye ubwo yigeze kuvuga ko yagiranye inama na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya mu 2006.

Halbe Zijlstra yatangaje ukwegura kwe imbere y’inteko ishinga amategeko. Yavuze ko kuba Ministiri w’Ububanyi n’amahanga bisaba umuntu w’indakemwa kandi uvugisha ukuri. Zijlstra yari amaze amezi ane kuri uwo mwanya.

Undi wibasiwe n’inteko ishinga amategeko ni Ministiri w’Intebe Mark Rutte. Inteko yamushinjaga kuba yaragerageje guhishira ibinyoma nyuma y’igihe kinini amenye amakuru ya minisitiri Zijlstra. Inteko yahise ikoresha itora ryo kumukuraho icyizere ariko arabirokoka.

Iki kibazo biravugwa ko kije kiyongera ku bindi byari bisanzweho bijyanye n’umubano hagati y’Ubuholandi n’uburusiya. Ubuholandi bushinja Uburusiya kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya sosiyete Malaysian Airlines mu kirere cya Ukraine ku italiki ya 17 y’ukwezi kwa kalindwi mu mwaka w’2014. Iryo hanurwa ryahitanye abantu 298.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG