Uko wahagera

Ministri w'Intebe wa Bahrein Khalifa bin Salman Yitabye Imana


Ministri w'Intebe wa Bahrein, igikomangoma Khalifa bin Salman Al Khalifa yitabye Imana afite imyaka 84. Ibiro ntaramakuru by'icyo gihugu kuri uyu wa Gatatu byatangaje ko Khalifa bin Salman Al Khalifa yaguye mu ivuriro rya Mayo mu mujyi wa Minneapolis muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Icyo yivuzaga cyangwa imvano y'urupfu rwe ntiyatangajwe. Igihugu cya Bahrein cyatangiye icyunamo, cyururutsa ibendera kugeza hagati. Igikomangoma Khalifa yabaye Minisitri w'Intebe wa Bahrein kuva ibonye ubwigenge mu mwaka wa 1971.

Mu gihe cye ku butegetsi, yagaragaye cyane muri politike ya Bahrein. Mu byo yanenzwe ho harimo gutoteza abigaragambya bashyigikiye demokarasi mu myigaragambyo yabaye mu mwaka wa 2011 n'ibirego bya ruswa.

Mu mwaka umwe ushize yakunze kugirira ingendo nyinshi mu gihugu cy'Ubudage ajyanywe no kwivuza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG