Minisitiri Abdelaziz Djerad yeguye ku mirimo uyu munsi kuwa kane, afungurira amarembo Perezida Abdelmadjid Tebboune kugirango ashyireho guverinema nshya nk’uko Televisiyo ya Leta yabitangaje.
Guverinema nshya izagomba guhangana n’ibibazo by’ingutu by’imali n’iby’ubukungu byaturutse kw’igwa ry’ibiciro bya lisansi.
Gusezera kwa Djerad, bije bikurikira itora ry’abadepite ryabaye kw’italiki 12 y’uku kwezi kwa gatandatu, ryitabiriwe n’abantu bake kandi nta shyaka ritsindiye ubwiganze mu nteko. Ni nyuma y’imyaka ibiri habaye imyigaragambyo yahuje imbaga hari n’akaduruvayo muri politiki.
Ubuyobozi bwiganjemo igisilikare butekereza ko gusimbura inteko ishinga amategeko n’itegeko nshinga, ari bwo buryo buboneye bwo kurangiza ibibazo bimaze imyaka icumi mu gihugu nk’uko amakuru yageze kuri Reuters abyumvikanisha.
Imyigaragambyo ya muvema izwi nka Hirak yatangijwe mu 2019, isaba ko imiyoborere iseswa bihereye mu mizi.
Alijeriya, ikomeje kuba igihugu gifite akamaro kanini mu kugemura lisansi mu bihugu byo mu majyepfo y’Ubulayi kandi ifatanyije na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu kurwanya intagondwa za kiyisilamu mu karere.
Facebook Forum