Uko wahagera

Minisitiri Richard Sezibera Ari He?


Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amakuru atandukanye avuga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr.Richard Sezibera yaba arwaye. Ariko nyirubwite, Leta y’u Rwanda akorera cyangwa umuryango we ntacyo babivugaho.

Abanditse inkuru zerekeye kutaboneka k’uyu muyobozi, bose bazishingira ku kuba amaze igihe kigera ku kwezi atagaragara aho akorera, mu ruhame cyangwa ngo agire icyo yandika ku mbuga nkoranyambaga n’kuko yari akunze kubikora.

Ikinyamakuru Jeunne Afrique cyandikirwa i Paris mu Bufransa giherutse kwandika ko yaba arwariye mu bitaro i Nairobi muri Kenya, kivuga ko arimo koroherwa cyakora igihe azagarukira ku kazi kitaramenyekana. Gusa, ku ruhande rumwe Jeune Afrique ntisobanura neza aho yakuye ibyo bisobanuro ku bijyanye n’ubuzima bwe.

Ku rundi ruhande iyi ni inyandiko yasaga n’igamnije guhosha igisa no guterana amagambo hagati y’itangazamakuru ryo muri Uganda ryavugaga ko yaba yarahumanye, n’iryo mu Rwanda ryagaragazaga ko iyo myandikire ishingiye ku mpamvu za politite n’umubano utari mwiza hagati y’ibihugu byombi.

N’ubwo ikinyamakuru Jeunne Afrique cyemeza ko inzego z’ubuyobozi zo mu Rwanda zagihakaniye ayo makuru yo guhumanywa, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa kane yabwiye Ijwi ry’Amerika ko leta y’u Rwanda yahisemo kutagira icyo ivuga kuri izo nkuru zicicikana; ko ahubwo bizasobanurwa mu gihe gikwiriye.

Ibyo bivuze ko kugeza ubu yaba nyirubwite, abo mu muryango we, cyangwa Leta y’u Rwanda, bose ntacyo berura ngo batangaze ku kutagaragara mu ruhame kwa ministry w’iububanyi n’amahanga Richard Sezibera

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG