Uko wahagera

Miguel Diaz-Canel: Perezida Mushya wa Cuba


Miguel Diaz-Canel( Ibumoso) asimbuye Raul Castro( Iburyo), umukambwe w’imyaka 86 y’amavuko wari umukuru w’igihugu kuva mu kwezi kwa kabili 2008

Bwa mbere na mbere nyuma y’imyaka 60, Cuba igiye kuyoborwa n’umuntu utari uwo mu muryango wa ba Castro. Inteko ishinga amategeko yatoye kandi ihita yimika umukuru w’igihugu mushya. Yitwa Miguel Diaz-Canel. Afite imyaka 57 y’amavuko. Yatowe ari kandida umwe rukumbi. Yari amaze imyaka itandatu ari visi-perezida wa Repubulika. Mu ijambo rye ryo kurahira, Miguel Diaz-Canel yavuze ko azakomeza revolisiyo ya Castro.

Leta zunze ubumwe z’Amerika nayo nta bitangaza imutezeho mu matwara y’ubutegetsi bwe. Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, Heather Nauert, yatangaje ko ingoma nshya ya Cuba iteye “impungenge zikomeye” guverinoma ya Perezida Trump kubera ko idashingiye kuri demokarasi. Ati: “Twakwifuje ko rubanda bagira ijambo muri politiki yabo, no kwihitiramo abayobozi b’igihugu cyabo.” Ubutegetsi bwa ba Castro ntibwigeze bujya imbizi na Leta zunze ubumwe z’Amerika baturanye. Batandakunijwe n’ahantu hangana na kilometero 200 mu mazi y’inyanja y’Atlantika.

Miguel Diaz-Canel asimbuye Raul Castro, umukambwe w’imyaka 86 y’amavuko wari umukuru w’igihugu kuva mu kwezi kwa kabili 2008. Raul yari yasimbuye mukuru we Fidel Castro, wategekaga kuva mu 1959. Ababisobanukiwe bemeza ko nta ngufu ubutegetsi bwa Miguel Diaz-Canel buzaba bufite. Ishyaka rya gikomunisiti ni ryo mu by’ukuli ritegeka Cuba, kandi rikomeje kuyobrwa na Raul Castro n’abandi bakambwe bafatanije nawe na mukuru we Fidel Castro mu ntambara yabagejeje ku butegetsi bw’igihugu mu 1959.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG