Uko wahagera

(Rwanda) Marcel Mutsindashyaka, Imena Yarangije Porogaramu YALI


Marcell
Marcell

Abanyafrika bagera kuri 500 barangije muri porogaramu yitwa YALI yatangijwe na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama umwaka ushize. Umunyarwanda Marcel Mutisndashyaka ni umwe mu mfura za porogaramu YALI.

Mu mwaka wa 2014, Bwana Marcel Mutsindashyaka ni umwe mu Banyarwanda batandatu bari muri gahunda YALI yashyizweho na Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kugirango ihugure urubyiruko rw’Afrika kwishakira ibisubizo.

Uyu munyarwanda Marcel Mutsindashyaka yashinze kandi ayobora ikigo cy’ikoranabuhanga n’itangazamakuru kitwa “UMUSEKE IT Ltd”.

Mutsindashyaka yatangarije Ijwi rya Amerika ko gahunda ya YALI yatumye ikigo cye kimenyekana mu ruhando mpuzamahanga. Ni ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:31 0:00

XS
SM
MD
LG