Marcel Amon-Tanoh wabaye incuti y’igihe kirekire ya Perezida Alassane Ouattara akanamubera minisitiri w’ububanyi n’amahanga kugeza vuba aha, yatangaje kuri uyu wa gatatu ko ashobora kuziyamamaza mw’itora rya perezida mu kwezi kwa cumi, yitandukanyije n’ishyaka riri ku butegetsi.
Ibikorwa byo kwiyamamaza byagiye mu gihirahiro mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo umukandida Perezida Ouattara yari yarahisemo kuzamusimbura yitabye Imana. Amadou Gon Coulibaly, wari minisitiri w’intebe yapfuye mu buryo butunguranye, asiga ishyaka rye RHDP mu bibazo bitoroshye byo guhitamo umukandida perezida.
Amon-Tanoh, yeguye ku mwanya yari ariho kuva mu mpera za 2016, wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga, mu kwezi kwa gatatu, nyuma y’uko Ouattara atangaje ko Gon Coulibaly ari we ushobora kuba umukandida w’ishyaka RHDP. Amon-Tanoh yari amaze igihe aboneka nk’ushaka kuba umukandida.
Amakuru aturuka mu bamwegereye avuga ko ashobora kuzashinga ishyaka rye mu minsi mike iri imbere. Bavuga ko ntawamenya umubare w’abantu ashobora kuziyegereza atari kumwe na Ouattara, babaye incuti imyaka irenga icumi kandi na mbere yaramubereye umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi mu biro bya perezida.
Itariki ya 31 y’ukwezi kwa 10 ibonwa nk’ikigeragezo cy’umutekano wa Cote d’Ivoire, igihugu gikungahaye ku gihingwa cya cacao kw’isi. Itorwa rya Ouattara bwa mbere mu 2010, ryateje imvururu ahanini zishingiye ku karere n’ubwoko. Zaguyemo abantu babarirwa mu bihumbi bitatu.
Umwuka mubi wa politiki wagiye wiyongera muri aya mezi ashize. Ishyaka RHDP, kuwa mbere ryavuze ko ryasabye Ouattara kwisubiraho ku cyemezo cye cyo kwiyamamariza manda ya gatatu. Ababirwanya bavuga ko yiyamamaje yaba arenze kuri manda ntarengwa ziteganywa n’itegeko nshinga.
Ishyaka RHDP kuwa mbere ryavuze ko mu minsi mike, Ouattara ashobora kuzatangaza niba ateganya kwiyamamaza. Undi mukandida ukomeye wabitangaje ni Henri Konan Bedie wabaye Perezida wa Cote d’Ivoire kuva mu 1993 kugeza mu 1999.
Facebook Forum