Uko wahagera

Malta: Abimukira 64 Babonye Ibihugu Bibakira


Abimukira ku nkombe za Libiya
Abimukira ku nkombe za Libiya

Minisitiri w’intebe wa Malta, yatangaje kuri Twitter kuri uyu wa gatandatu ko ibihugu bine byo mu muryango w’ubumwe bw’uburayi byashyize bikemera kwakira abimukira 64 batabawe ku nkombe za Libiya n’ubwato bw’Ubudage mu minsi icumi ishize.

Nk’uko Joseph Muscat yabyanditse kuri twitter, abo bimukira bazakurwa ku bwato bajyanwa mu bihugu bine. Ibyo ni Ubudage, Ubufaransa, Portugali na Luxembourg. Muscat Arashima komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi yafatanije n’igihugu cya Malta guhuza ibyo bikorwa. Yavuze ko nta n’umwe muri abo bimukira uzaguma muri Malta, igihugu kidashobora guhangara uwo mutwaro cyonyine.

Abayobozi mu muryango w’ubutabazi w’ubudade uzwi nka “Sea Eye” bivuze “Ijisho ry’Iyanja” bavuze ko bitabye telefone z’abimukira batabazaga serivise zishinzwe abimukira ku mirongo bashyiriweho igihe bagorewe mu Nyanja ya Mediterane.

Umuryango Sea Eye wavuze ko abimukira batabawe bari mu bwabo buto bwari bupakiye bwarengeje urugero. Abatabaye babonye abo bimukira, ubwo bari bagiye gushakisha ubundi bwato bwarimo abantu 50 bari bamaze gutabaza nyuma ubwato barimo buburirwa irengero.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG