Uko wahagera

Mali: Leta y’Inzibacyuho Iteganya Gushinga Guverinema Nshya Ngari


Moctar Ouane, ministiri w’intebe wa Mali
Moctar Ouane, ministiri w’intebe wa Mali

Leta y’inzibacyuho muri Mali yatangaje ko iteganya gushinga guverinema nshya ngari igaragaza, inshusho nyayo y’igihugu. Ibi byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu nyuma y’uko leta iriho ubu, ikomeje kunengwa ko yiganjemo abasirikali.

Kuri uyu wa gatanu ministiri w’intebe Moctar Ouane, yari yatangaje ko yeguye ku milimo ye, ariko ahita yongerwa gutorwa kugirango akomeze imilimo yo gushinga leta.

Ouane yagizwe ministiri w’intebe mu kwezi kwa munani, igisirikali kimaze gukura k’ubutegetsi Perezida Ibrahim Boubacar Keita washinjwaga ko yananiwe gukemura ikibazo cy’intagondwa muri Mali.

Nyuma y’igitutu cy’amahanga igisirikali cyahisemo kwegurira ubutegetsi abasivili kugirango bategure amatora ateganijwe mu gihe kitarenze amezi 18. Gusa hakomeje kugaragara akaboko ka gisirikali mu mitegekere y’igihugu no mu gufata ibyemezo.

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na leta ahuriye mu cyiswe M5 mu cyumweru gishize, ryasabye ko leta y’inzibacyuho iseswa hagashingwa leta ikurikije amategeko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG