Uko wahagera

Mali Ihanganye n'Imisenyi Yatewe n'Ikiyaga ca Faguibine Cumye


Abaturage ba Mali bahanganye n’umusenyi ubugarije nyuma y’ukwuma kw’ikiyaga cya Faguibine. Kuva icyo kiyaga kiri mu majyaruguru ya Mali gikamye amazi, imiryango igituriye igomba gushaka uko irwana ku ngo zayo, kubera umusenyi ugenda ubasatira, n’uburyo bushya bwo kubaho biturutse ku butaka bwagundutse.

Icyo kiyaga cyigeze kuba icya mbere mu bunini mu burengerazuba bw’Afurika. Cyayakiraga amazi yaturukaga mu ruzi rwa Nijeri iyo rwabaga rwuzuye buri mwaka. Cyakora cyagiye cyuma buhoro buhoro nyuma y’amapfa yo muri za 70, bituma abantu barenga 200.000 bahindura uburyo bwa gakondo babagaho.

Kuri videwo aganira na Komite mpuzamahanga y’umuryango utabara imbabare Croix rouge, Abdul Karim Ag Al Hassane, umuturage wahoze ari umuhinzi akaza guhinduka umworozi, yerekanye ahantu hari ubutayu, agira ati: “Aka karere kose kahoze gatwikiriwe n’amazi”.

Ubu we n’abandi baturage bahoze mu midugudu yo hafi y’ikiyaga, mu burengerazuba bw’umujyi wa Timbuktu, bakora ingendo n’amaguru bajya gushakisha amazi y’amatungo, ari nako bakora ibishoboka byose kugirango batangire umucanga ubasatira.

Ikibazo cy’igabanuka ry’umubare w’abari baturiye ikiyaga Faguibine, byitezweho ko kigarukwaho, botsa igitutu, mu nama mpuzamahanga kw’ihinduka ry’ibihe i Glasgow mu Bwongereza.

Ku kigereranyo ubushyuhe bwitezwe ko buziyongeraho degre zirenga eshatu ku gipimo cya Celicius mu burengerazuba bw’Afurika mbere y’umwaka wa 2100 na degree 4.7 kuri icyo gipimo mu majyaruguru ya Mali nk’uko itsinda rishinzwe ibijyanye n’ihinduka ry’ibihe rya ONU ribivuga.

(Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG