Uko wahagera

Mali: Ibrahim Boubacar Keita Yagiye Kwivuza i Abu Dhabi


Ibrahim Boubacar Keïta wahoze ari Perezida wa Mali
Ibrahim Boubacar Keïta wahoze ari Perezida wa Mali

Perezida wakuwe ku butegetsi muri Mali, Ibrahim Boubacar Keita yavuye mu gihugu ejo kuwa gatandatu ajya kwivuza i Abu Dhabi mu gihe ibiganiro byo gusubizaho ubuyobozi bwa gisivili nyuma ya kudeta ya gisilikare, ejo byatangiye mu kajagari.

Keita w’imyaka 75 yari yinjijwe ibitaro kuwa kabiri mu murwa mukuru Bamako, iminsi itanu nyuma yo kurekurwa n’abasilikare bayoboye igihugu, bafashe ubutegetsi kw’itariki ya 18 y’ukwezi gushize kwa munani.

Uwahoze ari umukuru w’abakozi mu biro bye, Mamadou Camara, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ko Keita yavuye i Bamako ku mugoroba w’ejo kuwa gatandatu, mu ndege ya Emira zinze z’Abarabu bisabwe n’igisilikare kiyoboye Mali.

Camara yagize ati: “Ni uruzinduko mu rwego rwo kwivuza ruzamara hagati y’iminsi 10 na 15”. Uburwayi bwa Keita ntibwasobanuwe. Yigeze kubagwa ikibyimba mw’ijosi mu 2016.

Abayobozi b’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika bafite ubwoba ko ihirikwa rye ku butegetsi, rishobora kubagabanyiriza ububasha bafatanyijemo n’amahanga mu rugamba ku barwanyi ba kiyisilamu mu karere ka Saheli. Babanje gusaba ko Keita asubizwa ku butegetsi, cyakora bageze aho barabireka noneho basaba ko haba amatora mu gihe cy’umwaka. Abasilikare bafashe igihugu ariko bo ntibabishyigikiye.

Ibiganiro byo gushyiraho guverinama y’inzibacyuho birimo kubera mu mirwa mikuru mu ntara zose muri Mali, birakomeza uyu munsi ku cyumweru, bizongere gusubukurwa hafi mu mpera z’iki icyumweru gitaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG