Uko wahagera

Malawi Yashyizeho Ingamba Nshya zo Kurwanya Covid 19


Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi
Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yashyizeho ingamba nshya za guma mu rugomo zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 cyiyongera hamwe n’umubare w’abo gihitana.

Muri izo ngamba harimo gufunga amashuri, umukwabu wo mw’ijoro, no kubuza ibiterane by’abantu barenga 50.

Izo ngamba zifashwe nyuma y’iminsi itanu, Perezida Chakwera, atangaje ko igihugu kiri mu bihe bitoroshye kubera umubare w’abarwayi ba COVID-19 wari wiyongereye. Izo ngamba nshya yavuze ko zishyizweho bitewe n’uko ibintu birushaho kuba nabi muri iyi nkubiri ya kabiri y’icyorezo.

Yavuze ko muri uyu mwaka honyine, abantu 5,091 bemejweho COVID-19 mu gihugu hose. Ibi bivuze ko mu bantu bose basanganywe virusi ya corona bayanduye kuva mu kwezi kwa kane kw’umwaka ushize, 43 kw’ijana babonetse uyu mwaka. Bikaba bigaragaza ubwiyongere bukabije n’idohoka mu bijyanye no kwirinda.

Perezida Chakwera yavuze ko kugeza muri uyu mwaka abanyamalawi 111 bapfuye bazize COVID-19, ikigereranyo cy’umuntu umwe muri barindwi ku munsi. Avuga ko ibyo bisobanuye ko mu mezi icyenda ashize, impfu zirenga kimwe cya gatatu, zabaye mu minsi 16 ishize, bigaragaza ubwiyongere bukabije.

Kugira ngo ibyo bihinduke, Chakwera yategetse ko amashuri yose afungwa ibyumweru gitatu, uretse gusa ku banyeshuri ubu bari mu bizamini bya Leta.

Yavuze ko abana bigaga barara mu bigo, bazabanza gupimwa COVID-19, mbere yo gusubira iwabo.

Minisiteri y’uburezi yatangaje uyu munsi kuwa mbere ko mu banyeshuri 605, bo mw’ishuri rimwe ryisumbuye ry’abakobwa i Lilongwe, 311, ni ukuvuga abarenga gato icyakabiri, banduye virusi ya corona.

Mu bijyanye n’ingamba za guma mu rugo, Perezida Chakwera yategetse ko amasoko azajya ageza saa kumi n’imwe z’umugoroba kandi ko ubunywero butazajya burenza saa mbiri z’ijoro. Yavuze ko nta muntu ugomba kuba ari mu muhanda hagati ya saa tatu na saa kumi n’imwe za mu gitondo kandi ko ibiterane by’abantu barenga 50 bibujijwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG