Uko wahagera

Mai Mai Barekuye Abanyekongo Babiri Bari Barashimuse


IKarata ya Kongo
IKarata ya Kongo

Abanyekongo babiri bakorera ikigo cyo muri Canada cyitwa Banro gicukura amabuye y’agaciro bari bamaze iminsi 17 barashimuswe barekuwe uyu munsi.

Bari baratwawe n’aba-Mai Mai kuri 26 y’ukwa kalindwi gushize mu ntara ya Maniema. Ari leta, ari na Banro, ntibavuga niba hari ingurane y’amafaranga batanze kugirango aba bantu barekurwe.

Abandi bakozi ba Banro babili, umwe ukomoka muri Afrika y’Epfo n’undi ukomoka muri Zimbabwe bari bafatiwe rimwe bo ntibararekurwa, nk’uko umuvugizi w’ingabo z’igihugu mu karere ka gisilikali Maniema, Capitaine Dieudonné Kasereka, yabibwiye ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG