Uko wahagera

Madame Ingabire Yaburanishijwe Atari mu Rukiko


ubushinjacyaha bwasabye urukiko kuzacira madame Ingabire urubanza, hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga k’uwundi munyapolitiki Deo Mushayidi nawe rwemeje ko atari umunyapolitiki.

Ku munsi wa mbere taliki 23 y’ukw akane mu mwaka wa 2012Madame Ingabire Victoire atitabye urukiko, ubushinjacyaha bwabwiye abacamanza ko adakwiye kwitwa umunyapolitiki kuko atigeze akorera mu mutwe wa politiki wemewe mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwasobanuye ko ibyo biteganywa n’ingingo ya 52 n’iya 53 z’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho.

Bityo, ubushinjacyaha bwasabye urukiko kuzacira madame Ingabire urubanza, hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga k’uwundi munyapolitiki Deo Mushayidi nawe rwemeje ko atari umunyapolitiki.

Mu rubanza rwe, tubibutse ko bwana Mushayidi yireguraga avuga ko ibyo ashinjwa birimo ibyo yagiye avuga, yabivuze nk’umunyapolitiki.

Umunyamakuru Tomasi Kamilindi yabajije impuguke mu by'amategeko bwana Evode Uwizeyimana wigisha muri kaminuza y'i Montreal muri Canada uko abona icyemezo Madame Ingabire yafashe ku kutajya mu rubanza.

XS
SM
MD
LG