Uko wahagera

Loni Yatangiye Gukura Abakozi Bayo Muri Sudani


Abigaragambya imbere y'ibiro bikuru bya gisirikare i Khartoum muri Sudani taliki 8/4/2019
Abigaragambya imbere y'ibiro bikuru bya gisirikare i Khartoum muri Sudani taliki 8/4/2019

Umuryango w’Abibumbye uravuga ko ugiye gukura by’agateganyo bamwe mu bakozi bawo b’abasivili muri Sudani bitewe n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kuharangwa. Ku wa mbere w’iki cyumweru abashinzwe umutekano bagabye igitero gikomeye ku nkambi y’abigaragambya.

Abaganga baravuga ko umubare w’abaguye muri icyo gitero n’imvururu zagikurikiye umaze kugera ku bantu 108 kandi bashobora kwiyongera. Nta mibare nyayo yabahaguye leta yari yashyira ahagaragara.

Iki gitero cyagabwe nyuma y’uko inama y’ubutegetsi bwa gisirikare inaniriwe kumvikana n’amatsinda y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku buryo leta y’inzibacyuho ya Sudan igomba kuyoborwa.

Ubwo bushyamirane nibwo bwabaye ubwambere bukarishye nyuma y’ihirikwa ku butegetsi rya Omar al-Bashir wahoze ari Perezida wa Sudan.

Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye Furan Haq nti yigeze atanga umubare w’abakozi bazakurwa muri icyo gihugu, aho bagiye, niba bazagaruka cyangwa umubare w’abahasigaye. Gusa yavuze ko hari abazahasigara bazafasha gukora imirimo y’ibanze. Abakozi b’Umuryango w’Abibubye barimo kuhakurwa ubu ni abasivili, nta musirikare wari wahakurwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG