Uko wahagera

Linda Thomas-Greenfield Yemejwe nka Ambasaderi wa USA muri ONU


Linda Thomas-Greenfield Yemejwe nka Ambasaderi wa USA muri ONU
Linda Thomas-Greenfield Yemejwe nka Ambasaderi wa USA muri ONU

Sena ya Leta zunze ubumwe z'Amerika yaraye yemeje inararibonye muri dipolomasi, Linda Thomas-Greenfield, ku mwanya w'ambasaderi w'Amerika mu Muryango w'Abibumbye.

Nyuma y'ukwezi hafi yari imaze imwumvise, Sena yemeje uyu mutegarugoli w'Umwiraburakazi n'amajwi 78 kuri 20. Thomas-Greenfield afite imyaka 68 y'amavuko, irimo 35 amaze muri dipolomasi. Yayikozemo ku migabane yose y'isi.

Muri Afurika, yabaye ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z'Amerika muri Liberiya. Yabaye kandi umudipolomate mu yindi myanya itandukanye muri ambasade z'Amerika muri Gambiya, Nijeriya na Kenya.

Hano i Washington muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga, yabaye minisitiri wungirije ushinzwe Afurika, kuva mu 2013 kugera mu 2017 muri guverinoma ya Perezida Barack Obama. Mbere yaho, yabaye mu yindi myanya yo mu rwego rwo hejuru kuva mu 2004 kugera mu 2013.

Usibye kuba ambasaderi mu Muryango w'Abibumbye, Linda Thomas-Greenfield afite n'icyicaro mu nama y'abaminisitiri muri guverinoma ya Perezida Joe Biden.

Igihe yisobanuraga muri Sena mbere y'uko imwemeza, Thomas-Greenfield yavuze ko azihatira gukorana n'ibindi bihugu byose 193 byo mu Muryango w'Abibumbye kugirango Leta zunze ubumwe z'Amerika ibashe guhangana n'ibibazo by'Ubushinwa, ivuga ko bushaka "gukwirakwiza urugero rw'ubutegetsi bw'igitugu ku isi."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG