Ubushinjacyaha burasabira Mushayidi Deo igifungo cya Burundu. Urukiko rukuru rwarangije kuburanisha urubanza ubushinjacyaha buregamo umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda Deo Mushayidi. Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa ubuzima bwe bwose. Mushayidi we asaba urukiko ko rwazamugira umwere. Urukiko ruzasoma uru rubanza ku ya 17 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2010.
Ubushinjacyaha bwasabiye Mushayidi ibihano bitandukanye, ku byaha bumukurikiranyeho: Igihano cya burundu ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo no ku cyaha cy’amacakubiri n’ivangura. Ku cyaha cyo gukorana n’umutwe w’iterabwoba FDLR, ubushinjacyaha bwamusabiye, imyaka 10. Ku cyaha cyo gukwirakwiza ibihuha byangisha ubutegesti abaturage, imyaka 10. Ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho akoresheje intambara, imyaka 10. Ku cyaha cyo gupfobya jenoside, imyaka 2 n’ihazabu y’ibihumbi 300. Naho ku cyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, imyaka 10.
Ubushinjacyaha bwamusabiye kandi, igihano gisumbye byose muri byo, na cyo n’ugufungwa burundu.
Mushayidi yasabye urukiko ko rwazamugira umwere ku byaha 6 ahakana. Naho ku cyaha yemere cyo gukoresha inyandiko mpimbano ko yahabwa inyoroshyacyaha. Anarusaba ko rwamuhamagariza bamwe mu bayobozi bakuru ba FDLR batashye mu Rwanda, bagasobanura uburyo yakoranye n’uyu mutwe.
Mushayidi Deo ni perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda rikorera hanze yarwo rya PDP Imanzi. Yafatiwe muri Tanzaniya mu ntangiro z’ ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2010. Yerekezwa mu gihugu cy’u Burundi cyamuhaye u Rwanda. Afungiwe muri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina ry’I 1930.