Uko wahagera

Igifungo Burundu ku Bivuganye Umunyamakuru Rugambage


Nduguyangu Didas na Karemera Antoine bivuganye umunyamakuru Rugambage Jean Leonard bahawe igihano co gufungwa ubuzima bwabo bwose

Urukiko Rukuru Rwahanishije Igifungo cya Burundu Abivuganye Umunyamakuru Rugambage. Urukiko rukuru rwemeje ko Nduguyangu Didas na Karemera Antoine aribo bivuganye umunyamakuru Rugambage Jean Leonard. Rwabahamije bombi icyaha cy’ubuhotozi bugambiriwe. Bombi rubahanisha gufungwa ubuzima bwabo bwose. Ariko, ntabwo rwategetse ko Karemera umupolisi unakurikiranwa ari hanze, ahita atabwa muri yombi urubanza rukimara gusoma. Urwo rukiko rwibukije ko bafite iminsi 30 yo kujurira.

Urukiko rukuru rwasanze n’ubwo Nduguyangu yemera ko ariwe wivuganye umunyamakuru Rugambage mu marembo y’iwe mu ijoro ryo ku ya 24, ukwezi kwa 6, mu mwaka wa 2010, adakwiye kugabanyirizwa igihano, bitewe n’uko yagiye arangwa no kwivuguruza cyane. Rwanasanze kandi n’ubwo Nduguyangu yageze nyuma akagaragaza ko Karemera nta ruhare yagize mu rupfu rwa Rugambage, ko mu bushishozi bwarwo rwasanze Karemera ari umufatanyacyaha wa Nduguyangu mu guhitana Rugambage. Rwashingiye kuba bombi mu biganiro byabo, Karemera yarabwiraga Nduguyangu ko Rugambage yamwiciye abantu be mu gihe cya jenoside.

Umunyamakuru Rugambage Jean Leonard, bitaga Cherif, yari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi. Urukiko rukuru rwasomye uru rubanza ku ya 29 y’ukwezi kwa 10, mu mwaka wa 2010. Nduguyangu ukurikiranwa ari muri gereza yari ahari, naho Karemera ukurikiranwa adafunze ntiyitabiriye isomwa ry’urubanza.

XS
SM
MD
LG