Uko wahagera

Libiya Irashigikiye Ubusabe bwa ONU bwo Gutunganya Amatora


Minisititi w'intebe wa Libiya
Minisititi w'intebe wa Libiya

Minisitiri w’intebe wa Libiya, Abdulhamid Dbeibah, kuri uyu wa kane yashyigikiye itora rusange ryo kw’italiki ya 25 y’ukwezi gutaha kwa 12 nk’uko biteganyijwe mu mugambi w’amahoro ushyigikiwe n’umuryango w’abibumbye.

Avugira mu nama i Tripoli, Minisitiri Dbeibah yavuze ko bishoboka ko ibibazo bimaze igihe kirekire mu gihugu cyo mu kigobe byarangira. Ibyo bibazo byakaze kuva umuryango wa OTAN ushyigikiye imyivumbagatanyo yari igamije gukura Muammar Kadaffi ku butegetsi mu mwaka wa 2011.

Minisitiri Dbeibah yagize ati: “Dushyigikiye ibikorwa by’urwego rwo hejuru rwa komite ishinzwe itora, kurikoresha kw’italiki yateganyijwe. Ndahamagarira abanyalibiya kuzitabira amatora ari benshi kandi neza”.

Itora ryemejwe hakurikijwe inzira y’amahoro ishyigikiwe na ONU, ribonwa nk’intambwe ikomeye mu bikorwa byo gusezerera urugomo rumaze imyaka icumi mu gihugu, hashyirwaho ubuyobozi bushya muri politiki, bwemewe mu buryo busesuye imbere y’amategeko.

ONU yasabye ko hakorwa itora rya Perezida n’ay’abadepite kw’italiki ya 24 y’ukwezi kwa 12. Cyakora n’ubwo inteko ishinga amategeko yashyizeho itegeko kw’itora rya perezida kuri iyo taliki, yanatanze irindi tegeko ritandukanye, rivuga ko itora ry’abadepite rizaba nyuma y’iyo taliki. Izindi nzego z’ubuyobozi muri politiki ya Libiya, zamaganye ibisabwa ku itora ry’abadepite.

Libiya nta mutekano yagize kuva Kadaffi akuwe ku butegetsi kandi inzego za politiki zitandukanye z’igihugu zagiye zibazwaho kuva icyo gihe mu bijyanye n’amategeko.

Ikintu cyose cyatuma haba amatora atemeranyijweho ku buryo busesuye n’inzego zitavuga rumwe za politiki, gishobora gutuma zicikamo ibice zikanga itora, bikaba byanateza urundi rugomo.

Guhuza ingabo z’igihugu zacitsemo ibice, zimwe mu burasirazuba izindi mu burengerazuba, kimwe no gukemura ikibazo cy’uruhare rw’ibihugu by’ibihangange by’amahanga n’iby’abacancuro muri Libiya, nabyo ni ngombwa cyane.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa libiya, Najla Mangoush, yavuze ko nta mahitamo uretse kwubahiriza byuzuye ihame ryo kutivanga. Yasobanuye ko abivanga mu bireba ubusugire bw’ibindi bihugu, bagomba gufatirwa ibihano. Yatungaga agatoki ingabo z’amahanga zoherejwe muri icyo gihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika.

(Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG