Uko wahagera

Leta y'Ubwongereza Iranengwa Uburyo Yitwaye mu kibazo ca COVID19


Umushikiranganji wa mbere w'Ubwongereza Boris Johnsons

Leta y'Ubwongereza iranengwa uburyo yitwaye mu kibazo cy'ikiza cya Covid-19, mu gihe bivugwa ko ubukungu bw'icyo gihugu bushobora kuzahara kurusha ahandi hose ku isi. Ubwongereza ni cyo gihugu cya kabiri cyapfushije abarwayi ba Covid 19 kurusha ibindi ku isi. Cyatinze kandi muri gahunda ya 'guma mu rugo' ugereranije n'ibindi bihugu byinshi byo ku mugabane w'Uburayi.

Umuryango w'ubufatanye mu by'ubukungu n'iterambere (OECD) muri iki cyumweru watangaje ko ubukungu bw'Ubwongereza buzagabanukaho 11.5 ku ijana mu mwaka wa 2020. Uwo ni wo mubare uri hejuru mu bihugu byateye imbere. Usumbye gato uw'Ubufaransa, 11.4 ku ijana n'Ubutaliyani 11.1 ku ijana. Ubukungu bw'Amerika biteganijwe ko buzamanuka ku rugero rwa 7.3 ku ijana uyu mwaka. Abahanga mu byerekeye ubukungu bavuga ko kuba ubukungu bw'ubwongereza bushingiye ahanini kuri serivisi byatumye buzahara cyane kubera gahunda yo kuguma mu rugo yahagaritse imirimo myinshi.

Umuryango wa OECD uravuga ko icyiciro cya kabiri cya Covid 19 gishobora kuzahaza Ubwongereza kurushaho ku buryo ubukungu bushobora kugabanuka ku rugero rwa 14 ku ijana. Abahanga mu by'ubuvuzi bavuga ko Ubwongereza bwatinze gufata ibyemezo byo gukumira iyo ndwara kandi bwarabonaga ko yakwirakwiraga vuba mu kwezi kwa gatatu gutangira. Ubutaliyani, Esipanye n'Ubufaransa icyo gihe byashyizeho gahunda yo kugenzura no guhana abatubahirije amabwiriza byari byashyizeho yo kwirinda.

Abantu bahitanywe na Covid 19 mu Bwongereza bagera ku 41,000. Ni cyo gihugu cya kabiri cyapfushije abantu benshi ku isi bazize iyo ndwara nyuma ya Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG