Kuri uyu wa gatanu isi yose irizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bagendana ubumuga. Muri Afurika, ababarirwa ku ibice 10 ku ijana bagendana ubumuga. Muri bo 90 ku ijana ntibashobora kwiga.
Mu Rwanda, Leta yashyizeho gahunda yo gufasha abantu bagendana ubumuga kubaho nk’abandi. Ni muri urwo rwego, Madame Venantie Mukanziza wagize ubumuga bwo kutabona akiri muto, yashoboye kwiga araminuza agera ku mpamyabushobozi ihanitse.
Yaganiriye n'Ijwi ry'Amerika kuri micro ya Venuste Nshimiyimana atangira amubaza icyo umunsi nk’uyu usobanura kuri we.
Facebook Forum