Uko wahagera

Kwibuka Nyakwigendera Seti Sendashonga


Bahuriye i Buruseli mu gikorwa cyo kwibuka Nyakwigendera Seth Sendashonga.

Bamwe mu mpuguke n’abanyapolitiki b’abanyarwanda bashinze ikigo kitiriwe “Seth Sendashonga” taliki ya 25 y’ukwa 6 umwaka wa 2011 bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Nyakwigendera Seth Sendashonga.

Icyo gikorwa cyabereye I Buruseli mu Bubiligi cyabaye ni icyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 12 icyo kigo gishinzwe, baganira ku murage no ku bitekerezo bya demokarasi y’abaturage yashyiraga imbere.

Ibyerekeye icyo kigo, imibereho ndetse n’ubuzima bwa Nyakwigendera Seth Sendashonga, wabaye ministri w’ubutegetsi bw’igihugu w’u Rwanda nyuma ya jenoside ya 1994 ni byo tuganiraho muri Dusangire Ijambo uyu munsi.

Twatumiye bwana Jean Marie Nkezabera, perezida wa Institut Seth Sendashonga na madame Siriyaka Nikuze Sendashonga wari warashakanye na Nyakwigendera Sendashonga. Ni muri Dusangire Ijambo y’umunyamakuru Etienne Karekezi.

XS
SM
MD
LG