Uko wahagera

Rwanda: Kwibuka Imyaka 20 Ishize Jenoside Ibaye


Abanyarwanda n’abatuye isi batangiye gahunda yo kwibuka jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994. Hashize imyaka 20.

Kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika turibuka, twibukiranya. Radiyo Ijwi ry’Amerika iribuka. Radiyo Ijwi ry’Amerika ibateze amatwi.

Turabasaba kutwoherereza ubutumwa mukoresheje imeyeli, cyangwa mutugezeho telefoni zanyu, kugirango dufate ubuhamya bwanyu.

Muri iki gihe kandi abanyarwanda n’abatuye isi bibuka imyaka 20 jenoside imaze ibaye mu Rwanda. Ijwi ry’Amerika rizirikana abarokotse n’ababafashije kurokoka. Mwese mugeze ubuhamya bwanyu kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika.

Aderesi yacu ya imeyeli ni radiyoyacu@gmail.com. Wakoresha n’ipaji yacu ya Facebook, ugakoresha ijambo voaradiyoyacu, mw’ijambo rimwe.

Ubuhamya bukurikira ni ubw'umunyarwanda Nambayire Uzzias utuye mu Bufuransa, wafashije mu kurokora abatutsi muri 1994. Yavuganye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Thomasi Kamilindi.
please wait

No media source currently available

0:00 0:06:53 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG