Uko wahagera

Kurota no Kurotaguzwa


Ntamuntu utarota keretse uruhinja. Cyakora incuro abantu barota zigenda zigabanuka uko bagenda basaza nk’uko n’amasaha yabo yo gusinzira agenda aba make.

Kurota rero bikaba ari incamarenga zidafututse kandi abantu benshi ntibakunze kwibuka ibyo barose. Akenshi abantu barota ibintu bibateye ubwoba Abagore barota kurusha abagabo kandi bagore bakarota igihe kirekire kurusha abagabo. Abagore akaba ari nabo bakunze kurota ibintu biteye ubwoba cyane iyo batwite kubera ko baba bahangayitse. Kurota si uburwayi ariko iyo umuntu akunze kurota nabi cyangwa kurotaguzwa hashobora kuba hari ikindi kintu cyihishe inyuma. Icyo gihe rero aba akwiye kubaza muganga. Ku bindi bisobanuro mwakumva iki kiganiro.

XS
SM
MD
LG