Uko wahagera

Kuki u Rwanda Rushishikariza Abanyeshuri Kwiga mu Nderabarezi?


Bamwe mu banyeshure bo mu ikambi ya Kiziba
Bamwe mu banyeshure bo mu ikambi ya Kiziba

Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushishikariza abanyeshuri kwiga mu mashuri y’inderabarezi. Leta ivuga ko ishaka gutegura abarezi beza, no kuzamura ireme ry’uburezi. Muri iyi gahunda, abanyeshuri b’abahanga bazitabira kwiga mu ishami ry’uburezi, bazajya bishyura icya kabiri cy’amafaranga y’ishuri mu mashuri yisumbuye, muri kaminuza bige ku buntu.

U Rwanda ruvuga ko mu myaka icumi ishize, abanyeshuri bahitamo kujya mu burezi bakomeje kuba bake, kandi rimwe na rimwe akigirwamo n’abana babuze amanota yabajyana mu yandi mashami.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, Ndayambaje Irenee, yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika ko Leta yashyizeho iyi gahunda, kugira ngo izabone abarimu b'abahanga bazigisha kuva mu mashuri y’incuke kugeza ku mashuri yisumbuye. Avuga ko uwize amasomo yo kwigisha mu gihe yaba agiye muri kaminuza, bazamuha amafaranga yose akenerwa kandi atazishyurwa.

Abari basanzwe bari mu burezi baremeza ko izi gahunda ari nziza, gusa abarimu bakavuga ko mu gihe cyose Leta itazinjira mu kibazo cyo kuzamura umushahara wa mwarimu nta kizashoboka.

Umwarimu umwe yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika ko mwalimu warangije amashuri yisumbuye wigisha mu mashuri abanza, ahembwa ibihumbi 40 ku kwezi, mu gihe uwarangije kaminuza wigisha mu mashuri yisumbuye ahembwa ibihumbi 140. Uyu murezi yemeza ko icyakorwa cyose gikwiye guherwa mu kuzamura umushahara wa Mwarimu.

Inkuru yateguwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:52 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG