Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z'Amerika mu Burusiya, John Sullivan, azagaruka muri iyi minsi kungurana inama na guverinoma ye ku makimbirane ari hagati y'ibihugu byombi.
Mu cyumweru gishize, leta y'Uburusiya yagiriye inama ambasaderi Sullivan gukurikiza urugero rwa mugenzi we w'Uburusiya i Washington, Anatoly Antonov, wahamagajwe na guverinoma ye mu kwezi gushize.
Ibi byose byatangiye Perezida Joe Biden amaze kuvuga mu itangazamakuru ko mugenzi we w'Uburusiya, Vladimir Putin, ari umwicanyi. Moscou ntiravuga igihe ambasaderi Anatoly Antonov azagarukira i Washington.
Kuwa kane w'icyumweru gishize kandi, Leta zunze ubumwe z'Amerika yafatiye Uburusiya ibihano bishya, birimo kwirukana abadipolomate icumi, kubera uruhare rw'Uburusiya rwo kwivanga mu matora y'Amerika yo mu mwaka ushize. Uburusiya nabwo bwahise bwirukana abadipolomate icumi ba Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z'Amerika mu Burusiya, John Sullivan, avuga ko "yizeye kuzasubira mu kazi ke i Moscou, mu minsi mike, mbere y'inama y'abakuru b'ibihugu byombi."
Perezida Biden yatanze igitekerezo cy'iyi nama kugirango impande zombi zigabanye amahane. Uburusiya bwashubije ko bugiye kubyigaho neza.
Facebook Forum