Uko wahagera

Ku muturage, Umutekano ni Ituze ku Mutima Kuruta Ibindi.


Kwita ku mutekano bisaba ingufu nyinshi
Kwita ku mutekano bisaba ingufu nyinshi
Ikigo kitwa Mo Ibrahim Foundation gishyira u Rwanda ku mwanya wa 49 ku bihugu 52 by’Afrika mu rwego rw’umutekano.

Buri mwaka, icyo kigo giharanira guteza imbere imiyoborere myiza muri Afurika, gisuzuma uko ibihugu by’Afurika biyoborwa n’umurage abayobozi babyo babisigira.

Nyamara u Rwanda ruvuga ko rufite umutekano usesuye. Kubera iyo myumvire itandukanye hagati y’u Rwanda n’ikigo Mo Ibrahim Foundation, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Thomas Kamilindi yasabye General Emmanuel Habyalimana gusobanura umutekano icyo ari cyo.

General Habyalimana, ubu utuye mu Busuwisi, yabaye ministri w’ingabo z’u Rwanda kuva mu 2000 kugera mu 2002. Afite impamyabumenyi ihanitse (doctorat) mu birebana no kurengera igihugu n’umutekano.

please wait

No media source currently available

0:00 0:08:51 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG