Uko wahagera

Koreya ya Ruguru Yohereje Ibisasu ku Ncuro ya Cumi na Kabiri


Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bigera hafi bikekwa ko ari Misile Ballistique zoherejwe ku nkombe z’uburasizuba. Byatangajwe na Koreya y’Epfo hamwe n’Ubuyapani uyu munsi kuwa kane. Ni incuro ya 12 Koreya ya Ruguru yohereza Misile muri uyu mwaka.

Izo Misile zarashwe zituruka mu karere ka Suncheon k’intara ya South Pyongan, zakoze urugendo rw’ibilometero hafi 370 kandi zatumbagiye ibilometero 90 nk’uko byavuzwe n’igisilikari cya Koreya y’Epfo.

Abategetsi b’Ubuyapani bavuze ko ibyo bisasu byoherejwe bishobora kuba ari za Misile Balistique, kandi ko ibyo bitwaro byaguye hanze y’agace kihariye k’ubukungu k’Ubuyapani. Gafite ibilometero 370 ku nkombe z’inyanja.

Koreya ya Ruguru imaze gutera za Misile incuro 12, kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu, nyuma yo guhagarika igeragezwa ry’ibyo bisasu umwaka n’igice.

Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong UN na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump, bahuye incuro eshatu kuva mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize wa 2018. Cyakora ntacyo bagezeho mu rwego rwo gusenya intwaro za kirimbuzi za Koreya ya Ruguru.

Kim Yong Chol, umutegetsi wo mu rwego rwo hejuru wa Koreya ya Ruguru, ku cyumweru yaburiye Amerika, kudakoresha umubano hagati ya Tump na Kim, mu gutinza imishyikirano. Yaburiye ko Pyongyang imaze kurambirwa gutegereza imishyikirano na Washington.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG