Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Transitional Justice Working Group, uravuga ko wavumbuye ahantu habarirwa mu magana ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru bwajyaga bwicira abantu mu ruhame mu rwego rwo gutera ubwoba abaturage.
Umuryango Transitional Justice Working Group ukorera i Seoul mu murwa mukuru wa Koreya y’Epfo, wavuze ko ibyo ushingira ku biganiro wagiranye n’abantu 610 bahoze batuye muri Koreya ya Ruguru nyuma bakaza kuhatoroka. Uranashingira ku mashusho yafashwe na satellite.
Ahantu hagera kuri 323 byaberaga, uyu muryango ntiwahishuye aho ari ho bitewe no gutinya ko Koreya ya Ruguru yahasibanganya. Cyakora wemeza ko higanjemo ku migezi, ku dusozi, mu mirima, mu masoko no ku bibuga by’amashuri.
Uwo muryango washyize hanze icyegeranyo kivuga ku bantu 10 biciwe icyarimwe. Wavuze ko impfu hafi ya zose bashoboye kumenya, abantu bicwaga barashwe. Hakoranywaga abantu babarirwa mu magana bakaza kureba aho bicira abandi ku karubanda kugira ngo babatere ubwoba.
Facebook Forum