Uko wahagera

Koreya Igabisha USA ko "Idapfunze Umunwa" Izivanga mu Matora Yayo


Koreya ya ruguru irakangisha kuzivanga mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yo muri uyu mwaka.

Koreya ya ruguru ivuga ko niba Amerika ishaka ko itora ryayo rya perezida rizagenda neza, yagombye “gufunga umunwa”, ku birebana n’umubano hagati ya za Koreya, ugenda urushaho kuba nabi.

Itangazo rya Koreya ya ruguru rije mu gihe umwuka mubi wiyongera hagati y’icyo gihugu na Koreya y’epfo. Mu ntangiriro z’iki cy’umweru, Koreya ya ruguru yavuze ko izakuraho uburyo bwose bw’ibiganiro hagati ya za Koreya zombi.

Deparitema ya leta muri Amerika, yavuze ko itishimiye icyo cyemezo cya Koreya ya ruguru. Kuri iki gihugu cyo, ibi byari ukwivanga bitemewe.

Mu kwihimura, Koreya ya ruguru yavuze ko Amerika ishobora kuzabona “ikintu gisharira” cyangwa “cyorosora umusatsi ku mutwe” gishobora kuzahungabanya itora muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Koreya ya ruguru ntiyagombye kugira ikintu kinini ikora ku matora y’Amerika. Nyamara perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yaburiye Koreya ya ruguru ayibwira kutazagira igikorwa na kimwe gikomeye ikora cyo gushotorona mu bihe by’amatora.

Umuyobozi wa Koreya ya ruguru, Kim Jong Un, mu kwezi kwa mbere yavuze ko, isi mu gihe gito, ishobora kuzabona icyo yise “intwaro nshya ikomeye” byumvikanisha ko ashobora kohereza misile igera kure.

Ibiganiro ku ntwaro Nukleyeri byarahagaze kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize, ubwo Trump na Kim Jong UN bananirwaga kugera ku masezerano mu nama yabereye muri Vietnam.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG