Uko wahagera

Kolombiya: Abana Bane Bamaze Ukwezi Barazimiye mu Ishyamba Babonetse


Abasirikare n'abasangwabutaka bifotoje n'abana bane batowe bari baratakaye, Colombia, kw'itariki ya 9/06/2023
Abasirikare n'abasangwabutaka bifotoje n'abana bane batowe bari baratakaye, Colombia, kw'itariki ya 9/06/2023

Muri Colombiya, abasikare batabaye abana bane bari bamaze iminsi 40 barazimiriye mu ishyamba kimeza ry’inzitane ry’Amazoniya.

Aba bana bava inda imwe barokotse impanuka y’indege nto ya moteri imwe barimo ku itariki ya mbere y’ukwa gatanu gushize. Abantu bakuru batatu, mama wabo, umutegarugoli wabareraga, n’umuderevu w’indege bo bayiguyemo. Umuto muri aba bana ni uruhinja rwari rufite amezi 11 (ubu rero rwujuje umwaka). Abandi bamukuriye bo bari mu kigero cy’imyaka 13, 9, n’4. Umukuru ni umukobwa. Abandi bose ni abahungu.

Buri munsi, leta n’abaturage benshi bakoreshaga ingufu zose bashoboye, birimo n’imbwa, indege na za kajugujugu, kugirango bamenye irengero ry’aba bana. Ntibacitse intege, kuko bagendaga babona ibimenyetso, nk’ibishishwa by’imbuto kimeza bagendaga basarura bakarya, ko abana bashobora kuba bakiriho.

Uyu munsi, perezida wa Colombiya, Gustavo Petro, ni we witangarije ko abana babonetse, bose bakiri bazima kandi bakiri kumwe, nyuma y’ibyumeru birenga bitanu bamaze ari bonyine. Abasirikare babatabaye, berekana n’amafoto yabo kuri Twitter, bahita babajyana mu bitaro.

Perezida Petro ntiyasobanuye uko babagaho n’icyabatungaga, ariko, ati: “Ibyabo bizandikwa mu mateka.” AP

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG