Uko wahagera

Kobe Bryant: Nakunze LA Lakers Yonyine


Kobe Bryant, umunyamerika wamamaye mu mukino w’intoki wa Basketball kuri uyu wa gatatu nibwo yakinnye umukino we wanyuma mu irushwana rya NBA nyuma y’imyaka 20 akinira ikipe ya Los Angeles Lakers.

Umukino wa nyuma Kobe yakinye n’uwahuje ikipe ye ya LA Lakers na Utah Jazz. Uwo mukino wabereye mu kibuga cya Staples mu mujyi wa Los Angeles imbere y’imbaga y’abakunzi ba Kobe, waje kurangira Lakers itsinze ku manota 101 kuri 96. Kobe akaba yawutsinzemo amanota 60.

Nyuma y’uwo mukino Kobe w’imyaka 27 yabwiye abakunzi be ko kuva mu buto bwe yakundaga ikipe ya LA Lakers, ariyo mpamvu nta yindi kipe yigeze akinira mu myaka 20 amaze akina mu irushanwa rya NBA. Muri iyo myaka yose yafashije ikipe ye gutsinda shampiyona inshuro eshanu, harimo inshuro zitatu zikurikiranya hagati y’imyaka ya 2000 kugeza 2002.

Ku rutonde rw’ibihangange bimaze gutsinda ibitego byinshi mu mukino wa Basketball, Kobe aza ku mwanya wa gatatu nyuma ya Kareem Abdul-Jabbar na Karl Malone. Kobe aza imbere ya Michael Jordan uri ku mwanya wa kane.

Usibye ikipe ye ya Lakers, Kobe Bryant yafashize ikipe ya Leta zunze ubumwe z’Amerika gutsindira imidali ya zahabu mu mikino olimpike inshuro ebyiri; mu mwaka wa 2008 na 2012.

XS
SM
MD
LG