Uko wahagera

Kiliziya: Intambara y’Inkundura ku Bafata Abana ku Ngufu


Papa Francisco asenga mu nama yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoraniye i Vatican, taliki 21/2/ 2019.
Papa Francisco asenga mu nama yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoraniye i Vatican, taliki 21/2/ 2019.

Papa Francisco arasaba akomeje ko habaho intambara y’inkundura yo kurwanya abafata abana ku ngufu n’abakora ibindi byaha by’urukozasoni muri Kiliziya Gatulika.

Avugira mu nama yaberaga i Vatikani yasuzumaga ibyo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorwa na bamwe mu biyeguriye Kiliziya, Papa Francisco yavuze ko Kiliziya izakora uko ishoboye kose igashyikiriza ubutabera ukekwaho icyo cyaha wese.

Yakoresheje amagambo akomeye mu ijambo risoza ikoraniro ridasanzwe ry’abayobozi b’Inama z’Abepiskopi ku isi ryari rimaze iminsi itatu risuzuma uko Kiliziya yarinda abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Papa Francisco yarahiye kuzarengera abana abarinda icyo yise “amasega Aryana” avuga ko nta na rimwe Kiliziya izigera ihishira abakoze ibyaha nk’ibyo.

Yavuze ko abiyeguriye Kiliziya bakora bene ibyo byaha aribo bihitiyemo ubwabo kokamwa n’intege nke za muntu cyangwa uburwayi bityo bakaba barahindutse imbata za satani.

Mu gukumira iri hohotera rishingiye ku gitsina, Papa yavuze ko amabwiriza agenga abiyeguriye kiliziya agiye kuvugururwa. Yagereranije abana bahohoterwa muri bene ubwo buryo n’ibitambo by’abantu bigikorwa “mu migenzo ya gipagani”.

Nyuma y’isengengesho ryo ku cyumweru, Papa yabwiye abantu bari bakoraniye ku rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero i Vatikani ko amarorerwa yabaye muri Kiliziya y’ihohoterwa ry’abana yakomeje guhishirwa na bamwe mu bayigize. Avuga ko noneho Kiliziya yumvise amajwi y’abahohoterwa kandi ko yasabye imbabazi.

Yarahiye kuzahindura Kiliziya ahantu heza abana bashobora kuba ntacyo bikanga kandi ko izakora ibishoboka byose kugirango yongere kugarurirwa icyizere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG