Uko wahagera

Kenya Yataye muri yombi Ushinjwa na USA Ubucuruzi bw’Amahembe y’Inzovu


Ihembe ry'inzovu
Ihembe ry'inzovu

Polise ya Kenya yataye muri yombi umuntu ushinjwa n’Amerika ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu.

Abategetsi bavuze ko uwo mugabo wari umaze igihe yihishahisha, yashakishwaga na Leta zunze ubumwe z’Amerika ku byaha byo gucuruza amahembe y’inzovu n’ay’inkura.

Abubakar Mansur Mohammed Surur, yatawe muri yombi amaze kugera mu mujyi wo ku cyambu wa Mombasa, mu ndege yari imukuye muri Yemen. Ashinjwa ibyaha bijyanye n’amahembe y’inzovu.

Mu kwezi kwa gatandatu 2019, ibiro by’Amerika bishinzwe gukurikirana ibirebana n’ibiyobyabwenge (DEA) bashinje Surur n’abandi bagabo batatu, ubufatanyacyaha mu bucuruzi bwa kilogarama zitari munsi y’i 190 z’amahembe y’inkura na toni 10 z’amahembe y’inzovu, bifite agaciro ka miliyoni zirenga zirindwi z’amadolari.

Ibyo biro by’Amerika byavuze ko mu mwaka ushize Surur n’undi munyakenya, Abdi Hussein Ahmed uzwi kw’izina rya “Abu Khadi” barimo kwihishahisha mu gihe umunyaLiberiya wakekwaga yari mu maboko ya polisi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Naho umunyagineya wakekwaga we yari afungiye muri Senegali ategereje gusubizwa iwabo.

Kenya ifitanye amasezerano n’Amerika yo guhererekanya abashakishwa n’ubutabera.

Uko ari bane bakoreraga ubucuruzi bwabo muri Uganda no mu bihugu bituranye nayo hagati y’umwaka wa 2012 n’umwaka ushize nk’uko ibiro by’Amerika DEA bibivuga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG